Print

Perezida Erdogan arashaka kumenya koko niba umunyamakuru w’ inshuti ye Jamal yarishwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 October 2018 Yasuwe: 1387

Umunyamakuru Jamal Khashoggi wakoreraga ikinyamakuru Whashington post cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kavukire wa Arabie Saoudite, aheruka kubonwa ubwo yajyaga muri ibyo biro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turukiya mu cyumweru gishize.

Ku wa mbere, Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko ahangayicyishijwe n’iburirwa irengero ry’uyu munyamakuru.

Amakuru avuga ko Turukiya yasabye ko yahabwa uburenganzira bwo gusaka ambasade ya Arabie Saoudite, nyuma yo kuvuga ko Khashoggi yiciwe mu nyubako y’iyi ambasade.

Arabie Saoudite ihakana ibyo iregwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere, Perezida Erdogan uvuga ko Jamal ari inshuti ye yavuze ko ambasade kuba ivuga ko yayisohotsemo bidahagije.

Yagize ati: "Abakozi b’ambasade ntacyo baba baramiye iyo bavuze gusa ngo yasohotse mu nyubako y’ambasade. Niba yarasohotse, ugomba kubigaragaza werekana amajwi n’amashusho abigaragaza."

Ku cyumweru, abategetsi ba Turukiya bavuze ko abakora iperereza bafite "gihamya ifatika" y’iyicwa rye, bavuga ko ryakozwe n’itsinda ry’abantu 15 bo muri Arabie Saoudite bageze muri Turukiya mu cyumweru gishize bakarara basubiye iwabo ku munsi bajeho.

Nta kimenyetso cyirashyirwa ahagaragara. Mbere, igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabie Saoudite yavuze ko abategetsi ba Turukiya bahawe ikaze muri ambasade ngo bayisake kuko yavuze ko Arabie Saoudite nta cyo ifite cyo guhisha.

Hagati aho, amakuru aravuga ko abakora iperereza ba Turukiya bari kugenzura kamera zo ku muhanda bibanda ku modoka y’ivani y’ibara ry’umukara bacyeka ko yatwawemo umurambo wa Khashoggi.

Khashoggi yari asanzwe aba muri Amerika, aho yajyaga anyuzamo akandikira ikinyamakuru The Washington Post mu ishami ritangaza ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

Ubuyobozi bw’iki kinyamakuru bwavuze ko Amerika ikwiye gusaba Arabie Saoudite kwisobanura.

Pereza Trump yabwiye abanyamakuru mu biro bye bya White House ati: "Birampangayitse. Sinkunda kumva inkuru nk’iyo. Reka nizere ko bizicyemura ubwabyo. Kugeza ubu nta muntu ufite icyo abiziho."

Umunyamabanga wa leta y’Amerika Mike Pompeo, yagize ati:
"Turasaba leta ya Arabie Saoudite gushyigikira iperereza ryimbitse ku iburirwa irengero ry’ umunyamakuru Khashoggi kandi igatangaza mu mucyo ibyavuye muri iryo perereza."