Print

Alvaro Morata yaciye intege abakunzi ba Chelsea kubera amagambo yavuze kuri Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 1901

Uyu rutahizamu udahagaze neza muri Chelsea FC yavuze ko uyu Mubiligi uhagaze neza afite inzozi zo gukinira Real Madrid ndetse nta bushobozi Chelsea ifite bwo kumubuza kuko amasezerano ye ari hafi kurangira.

Yagize ati “Niba Hazard yaravuze ko ashaka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid,nta wamuhagarika.Ntabwo yifuza kuva muri Chelsea ariko Real ije kumushaka ntibyamubuza kugenda.”

Hazard yavuze ko yakuze arota kuzakinira Real Madrid ndetse yemerera abayobozi ba Chelsea ko bazavugana mu minsi iri imbere ku byerekeye kongera amasezerano.

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Real Madrid yatangiye gushaka uko yaganiriza uyu Mubiligi uhagaze neza muri Premier League ngo abafashe kureba ko batwara igikombe uyu mwaka