Print

Rudeboy wahoze muri P-Square agiye kuza mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 10 October 2018 Yasuwe: 352

Icyo gihe Kigali izaba yabaye isango ry’ibyamamare muri sinema nyafurika, bizaba byaje gufata ibihembo, bishimirwa uburyo byagize uruhare mu guteza imbere uru uruganda.
Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

Muri ibi birori kandi abazabyitabira bazasusurutswa n’umuhanzi wo muri Nigeria Paul uzwi nka Rudeboy wahoze mu itsinda ry’impanga rya P Square nk’uko yabyemeje mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter.

RudeBoy agiye gutaramira i Kigali nyuma y’aho muri Mata impanga ye Peter, nawe yitabiriye igitaramo cya Mo Ibrahim Foundation cyabaye muri Mata.

Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards byatangiye gutangwa muri 2005, ni no ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda.