Print

U Rwanda na UNHCR batangiye guha impunzi passiporo zikoze mu ikoranabuhanga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 October 2018 Yasuwe: 791

Ikiguzi cy’izi mpushya kizatangwa na HCR ariko zitunganywe n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Izi nzandiko zishobora kuba igisubizo ku bibazo byakundaga kubazwa n’impunzi byo kutabona uburyo buzemerera gutembera, dore ko ubusanzwe inzandiko nk’izi zitahabwaga buri wese uzifuje.

Urwandiko rw’inzira ruhabwa impunzi rumeze neza n’urugenerwa abenegihugu, bigatandukanywa gusa n’amagambo asobanura ko ruhabwa impunzi.
Uru rwandiko rumara igihe cy’imyaka 5 rukagurwa amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda.

Buri mpunzi iri ku butaka bw’u Rwanda yemerewe guhabwa uru rupapuro rw’inzira mu gihe yamaze kwemererwa ubuhunzi.

Impunzi zituye mu mujyi zisabwa guhabwa icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bw’ibanze naho abatuye mu nkambi bahabwa icyemezo n’ukuriye inkambi.
Uru rwandiko rutangwa ku muntu ubyifuza rwemerera impunzi kuba zatembera aho zishatse hose ku isi mu gihe zashoboye kubona visa. Gusa uru rwandiko ntirwemerera impunzi kuba yatemberera mu gihugu yahunze.

Leta y’u Rwanda n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi bavuga ko uru rwandiko rugiye kongera amahirwe ku mpunzi yo kuba zajya gushakiriza imibereho mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa mu mahanga ya kure.
Ku ruhande rw’impunzi nabo bishimiye uru rupapuro bemeza ko rubafunguriye amarembo.

Umwe muri bo yagize ati:"Hari benshi bari barabuze uko bajya ahandi gushakisha icyatunga imiryango yabo. Tugiye gukoresha ubumenyi dufite dushobore guhahira imiryango yacu nibiba ngombwa twambuke n’imipaka."

Urupapuro rw’inzira ruhabwa impunzi ruje rukurikira ikarita iranga impunzi ikoze ku buryo bw’ikoranabuhanga nayo yatanzwe muri uyu mwaka.

Ministeri ishinzwe impunzi n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi bavuga ko hazakurikiraho gutanga ubwisungane bwo kwivuza ku mpunzi, cyakora igihe buzatangirwaho cyo nticyashyizwe ahagaragara.


Comments

12 October 2018

Izi mpunzi zigize amahirwe kk zizajya zidegembya zerekeze hirya no hino gushaka ubuzima bitewe n’uko bamwe muri zo bajyaga binubira ingano y’ibifungurwa bagenerwa!