Print

Rutahizamu Arda Turan yavuzweho gukubita umuhanzi amuvuna izuru bapfuye umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 783

Ibinyamakuru byo muri Turkey byavuze ko imirwano y’aba bombi yatangiye ubwo uyu mukinnyi yashakaga gutereta umugore w’uyu muhanzi biramurakaza niko gutangira gushwana na Arda,nawe aramukubita birangira amuvunye izuru.

Berkay n’umugore we bahuriye mu kabyiniro na Turan

Nyuma yo guterana amagambo igihe kinini,Berkay yasabye Turan ko bakozanyaho undi arabimwemerera birangira uyu mukinnyi amuvunnye izuru.

Nyuma yo kuvunika izuru,Berkay yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya kugira ngo avurwe byihuse.

Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byakomeje kubivuga,Arda yahise nawe yerekeza ku bitaro Berkay yari arwariyeho amuha imbunda amusaba ko yamurasa akava ku isi kubera ko atari azi ko umugore yashakaga gutereta ari umugore we.

Turan yahakanye ko atapfuye na Berkay umugore we

Arda Turan yahakanye ko aapfuye umugore na Berkayyavunye izuru uyu muhanzi mu butumwa yanyujije kuri Instagram nubwo yemeje ko imirwano yabayeho.

Arda ni umwe mu bakinnyi bazwiho kugira ikinyabupfura gike kuko muri Gicurasi yahagaritswe imikino 16 ndetse acibwa ibihumbi 7 by’amapawundi kubera gushaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.