Print

Depite Frank Habineza yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 October 2018 Yasuwe: 1024

Depite Dr Frank Habineza niwe Perezida w’ ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR.

Yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC). Depite Christine Mukabunani, Perezida w’ Ishyaka PS Imberakuri nawe yigeze kuba umuvugizi w’ ihuri ry’ amashyaka mu Rwanda

Umuvugizi wungirije ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL.

Ishyaka Green Party ryashinzwe muri 2013 ryinjira mu Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu 2014.

Umwaka ushize iri shyaka ryahatannye mu matora ya Perezida wa Repubulika rihagarariwe na Dr Frank Habineza riratsindwa. Uyu mwaka ryongeye guhatana mu matora y’ abadepite rigira abajwi 5% arihesha imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.

Habineza nyuma yo gutorerwa kuba umuvugizi w’ Ihuriro ry’ imitwe ya Politiki mu Rwanda kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu mushinga wo gushakisha miliyari 1.7Frw yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko bafite ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.