Print

Mushikiwabo natorerwa kuyobora Francophonie aregura ku buminisitiri amazeho imyaka 10

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 October 2018 Yasuwe: 2753

Umukandida uhabwa amahirwe ni Louise Mushikiwabo umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu Rwanda. Mbere y’ uko agirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yabanje kugirwa Minisitiri w’ Itangazamakuru iyi Minisiteri ivuye muri 2009 ahita agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga. Mushikiwabo yasimbuye kuri uyu mwanya Rosemary Museminali wari uwumazeho umwaka umwe.

Amakuru yatangajwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba ni uko Mushikiwabo natorerwa kuba Umunyamabanga wa Francophonie atabifatanya no kuba Minisitiri kuko ari imirimo itabangikanywa.

Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangarije Ijwi rya Amerika kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 mu kiganiro Murisanga.

Yagize ati “Ntabwo imirimo yayikora yombi kuko ubu aharanira inyungu z’u Rwanda kandi icyo gihe yaba ahagarariye inyungu z’ibihugu 84, bigize francophonie kandi no mu miryango yose niko bimeze.”.

Amb. Nduhungirehe yasubizaga ikibazo cy’ umuturage wari umubajije niba Mushikiwabo natorerwa kuba Umunyamabanga wa Francophonie azabifatanya n’ imirimo yindi yakoraga.

Uyu mubyeyi w’ imyaka 57 y’ amavuko arazwi cyane muri politiki y’ u Rwanda kubera ubuhanga bwo kumenya kuvunga neza indimi zirenga eshanu adategwa no kumenya guhitamo amagambo akwiriye. Mu myaka 9 amaze ayobora Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga yagize uruhare rukomeye gushakira u Rwanda inshuti nyinshi ziganjemo izo hakurya y’ inyanja.

Impamvu Louise Mushikiwabo ahabwa amahirwe ni uko ashyigikiwe n’ ibihugu byinshi bya Afurika n’ ibyo hanze yayo birimo Ubufaransa, Canada na Quebec.
Mushikiwabo natorwa azatangira imirimo muri Mutarama mwaka utaha ariko muri iyi minsi ibanza araba ari kwitegura imirmo mishya ( transition ).

Mushikiwabo yavuze ko natorwa azashyira imbaraga mugushakira urubyiruko amashuri n’ imirimo.