Print

Umwana w’umukobwa yabonye inzoka nini cyane mu cyumba cye nijoro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 7212

Uyu mukobwa yumvise urusaku rw’ikintu mu buriri bwe ahagana saa cyenda z’ijoro acana itara,arebye asanga n’iki kiyoka kinini gifite metero imwe n’igice.

Ashleigh yagize ati “Naryamye naniwe mpita nsinzira,sinari nzi ikiri mu buriri bwanjye.Numvise urusaku rw’ikintu kuburiri,nshana itara,mbona inzoka nini cyane ku buriri.Nagize ubwoba,ngira ngo ndi kurota ibikoko,kuko sinizeraga ibyo amaso yanjye yanyerekaga

Uyu mukobwa yavuze ko iyi nzoka ishobora kuba yari imaze iminsi yinjiye mu nzu yabo,ntibabashe kubimenya kugeza ubwo ayibonye nijoro.