Print

RUBAVU:Reba umusore uvugirwamo n’ibisimba birimo ingurube n’injangwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 October 2018 Yasuwe: 3973

Uyu musore avuga ko ibisimba bimuvugiramo ari ibirozi by’ibitererano yohererejwe na Muka se, kubera ikibazo cy’isambu bafitanye we na mushiki we asigaranye.

Yemeza ko mbere y’uko Mukase amwoherereza ibyo birozi bimuvugira mu nda, yabanje kubiteza mushiki we mukuru biramwica.

Benshi bamugirira impuhwe n’agahinda kubera ko iyo ibyo bisimba biri kumuvugira mu nda, ahita agwa aho bimufatiye ndetse akanatangira kuva amaraso mu kanwa.

Avuga ko mushiki we umwe asigaranye ari we ugerageza kumuvuza ahantu hose hashoboka ariko ntibigire icyo bitanga, ku buryo ngo yanabwiwe ko yavurwa n’abaganga b’i Mwanza muri Tanzania.

Iyo izo njangwe n’ingurube ziba zimuvugira mu nda zimuhaye agahenge, ahita atangira kuvuga amagambo menshi atandukanye arimo ay’uko nta bundi bufasha akeneye uretse ubwo kumusengera ndetse n’uko ibimubaho byose ari ibintu yatererejwe na Muka se.

Igitangaza benshi buri gihe mu baba bamushungereye, ni uko hari ubwo asaba amafaranga ibihumbi bitanu, avuga ko ari ayo kujya gushaka umuti wa Kinyarwanda i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, utuma ibyo bisimba bidakomeza kumuvugiramo.

Ibyo bituma hari abamufata nk’umutekamutwe uba ushaka indonke ku bahisi n’abagenzi bitewe n’uko iyo amaze guhabwa amafaranga ababwira ko yumva intege zigarutse, bityo ko agiye i Shyorongi gushaka uwo muti.