Print

Miss Anastasie yerekeje muri Phillipines nyuma y’iminsi 5 irushanwa ritangiye

Yanditwe na: Muhire Jason 12 October 2018 Yasuwe: 1156

Umutoniwase Anastasie niwe wambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 kuwa 29 Nzeri 2018. Byahise bimuhesha itike yo kujya mu irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’Isi, riri kubera muri Phillipine.

Ahagana mu ma saa saba kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018, uyu mukobwa w’imyaka 18 yari ari ku kibuga cy’indege, ari kumwe n’abo mu muryango we, n’inshuti ze baje kumuherekeza aho yari agiye kwerekeza muri Phillipine.

Umutoniwase Anastasie agiye atinzeho iminsi igera kuri itanu, dore ko abandi bagera kuri 90 bahatanira iri kamba batangiye no guhatana mu marushanwa mato, nk’aho ku munsi w’ejo hashize barushanyijwe mu myambaro gakondo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yatinze ahanini bitewe n’uko yari akiri mu myiteguro. Kuba abandi barahageze kare kandi bakaba baratangiye kurushanwa Anastasie yavuze ko nta kintu kinini yumva yahombye ku buryo yatakaza icyizere, ngo intego ni ukwambara iri kamba.

Ubunararibonye yasangijwe na Uwase Hirwa Honorine waserukiye u Rwanda mu mwaka washize yavuze ko buzamufasha kwitwara neza. Hejuru y’ibyo byose hariho isengesho nk’imwe mu mpanuro yahawe n’umubyeyi we.

Anastasie afite umushinga ujyanye no kurwanya ivangwa ry’imyanda cyane cyane ibikoze muri plastic. Azagera muri Phillipine kuwa Gatandatu i saa kumi z’umugoroba.