Print

Kwizera Olivier ntari ku rutonde rw’abakinnyi 11 Mashami arakoresha Amavubi akina na Guinea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 1391

Muri uyu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroun muri 2019 urabera kuri stade 28 Septembre,Mashami yanze kongera kwizera Olivier ndetse ashidikanya kuri Haruna umaze umwaka urenga adakina muri Simba SC.

Kimenyi yasimbuye kwizera mu Mavubi

Uretse aba bakinnyi babiri,abandi bakinnyi batagarutse muri 11 ariko barimo kuri Cote d’Ivoire ni Yannick Mukunzi na Rutanga Eric.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 16, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad 4, Iranzi Jean Claude 12, Jacques Tuyisenge 9, Kagere Meddie 5 na Hakizimana Muhadjili 10.


Mashami ntiyagiriye icyizere Kwizera nyuma yo kwitwara nabi kuri Cote d’Ivoire


Comments

kelly 12 October 2018

Kinisha Apr gusa ndebe niba aribwo uratsinda Mashami njye ndabona ukwiye kwirukanwa kuko ntamutoza ukurimo nihahandi urarya 5-0