Print

Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West basekaye mu gihugu cya Uganda

Yanditwe na: Muhire Jason 13 October 2018 Yasuwe: 2991

Kanye West kuri ubu wahinduye izina akaba yitwa Ye yahagurutse muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika nyuma y’ikiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuwa kane washize ndetse no kubonana na Perezida Donald Trump aho yahise yemeza ko agomba kuziyamamariza kuba perezida wiki gihugu mu mwaka wa 2024.

Mu bitangazamakuru byandikira muri Uganda byavuze ko Kanye West n’umufasha we bageze Entebbe ku kibuga cy’indege mu ijoro ryakeye aho bari mu indege yabo bwite ngo kuri iki kibuga ni naho bahagarukiye bafata iyi kirere berekeza muri parike yitwa ‘Murchison Falls National Park’.

Kanye West kuri ubu uri kugenzwa no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nyuma yuko aganira n’ikinyamakuru cya TMZ yavuze ko haribyo akeneye kunononsora kuri iyi alubumu’ birimo n’amashusho agomba gufatirwa muri Afurika. Iyi alubumu yagombaga kuba yarasohotse mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Kanye na Kim baruhukiye mu icumbi rya ‘Chobe Safari Lodge’. Biteganyijwe ko amwe mu mashusho afatirwa muri iyi parike y’igihugu ‘Murchison Falls National Park’, bagafata n’ubwato bazenguruka amasumo ari muri iyi parike.

Kanye Omari West ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, atunganyamuzika, ni umushabitsi akaba na rwiyemezamirimo rurangiranwa mu mideli. Yashyingiranwe na Kimberly Noel Kardashian West wamenyekanye nka Kim Kardashian, umunyamerika uzwi cyane mu biganiro bica kuri Televiziyo by’imideli, ni umushabitsi nawe wihebeye isi y’imyidagaduro.

Aba bombi bakoze ubukwe muri Mata 2014, bafitanye abana batatu barimo North West, Saint West ndetsena Chicago West aho bivugwa ko bari kumwe nabo muri Uganda.