Print

Kim Kardashian yahungabanyije abanya Uganda kubera imyambarire ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 15565

Kim na Kanye bari kuba muri hoteli y’inyenyeri 5 yitwa Chobe Safari Lodge nyuma yo kugera muri Uganda ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Ukwakira 2018.

Hoteli ya Chobe Kim na Kanye bacumbitsemo

Kim Kardashian yagaragaye yambaye imyenda igaragaza imiterere ye yahungabanyije abagabo bo muri Uganda,ubwo yari ku mazi yo kuri hotel Chobe.

Kanye West na Kim baje muri Uganda gukora amashusho y’indirmbo, gusa biravugwa ko umubano wabo wajemo agatotsi nyuma y’aho uyu muraperi ahuye na Donald Trump.