Print

Mutoni Assia yatangaje ibyo umusore wifuza kwigarurira umutima we agomba kuba yujuje

Yanditwe na: Muhire Jason 14 October 2018 Yasuwe: 3311

Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Mutoni Assia ni umukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi cyane abakunzi ba cimena nyarwanda dore ko amaze kwamamara cyane hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yaho.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yatangaje bimwe mu bintu umusore ushaka kwigarurira umutima we agomba kuba yujuje birimo kuba afite ijwi ryiza by’umwihariko.

Yagize ati” Umusore wakwigarurira umutima wanjye agomba kuba afite ijwi ryiza , kuba azi kunyitaho[Azi gutanga care kuko ndazikunda] ndetse no kuntega amatwi.”

Yasoje avuga ko yagiye avugwa mu nkundo n’abasore batandukanye gusa ko bitari ukuri ahubwo ari ibinyoma.


Comments

kassa 14 October 2018

Nkawe se hahahah . Ngowaramamaye hehe c ? Humura uzamubona ndabona na mukorogo urayoroheye