Print

Impamvu Mwiseneza Djamal yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2018 Yasuwe: 3144

Mwiseneza wari umaze imyaka 11 akina umupira w’amaguru mu cy’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasezeye kuri ruhago ahita ahabwa akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports, abisabiwe n’umutoza mukuru Robertinho.

Djamal wakiniye Rayon Sports imyaka 9 yifujwe na Robertinho ko yamubera umutoza wungirije nkuko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangarije IGIHE muri iki gitondo.

Yagize ati “Umutoza wacu Robertinho yatubwiye ko yifuza gutegura Rayon Sports ikomeye y’ahazaza, bityo akeneye uriya mwana (Mwiseneza) kugira ngo amwungirize abonereho anamwigishe ku bijyanye no gutoza. Nta gihindutse niwe tuzakorana uyu mwaka.”

Mwiseneza Djamal wakuriye mu ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo yerekeza muri APR FC mu mwaka wa 2014,yagize imvune ikomeye itaratumye agaruka mu bihe byiza,none birangiye asezeye kuri ruhago agirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports.

Mwiseneza wavukiye mu karere ka Nyanza, yazamukiye mu bana ba Rayon Sports,aza gukina mu ikipe nkuru kuva mu 2007 kugera muri 2013 nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.