Print

Laurent Koscielny yandagaje umutoza Didier Deschamps ubwo yasezeraga mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2018 Yasuwe: 1650

Koscielny ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza yatangarije Canal+ ko nyuma yo kuvunikira mu mukino wa ½ cy’irangiza cya Europa League, ikipe ya Arsenal yakinnyemo na Atletico Madrid muri Gicurasi,abakinnyi bagenzi be n’umutoza Deschamps bamwirengagije cyane ndetse nta n’uwigeze amusura.

Koscielny yavuze ko Deschamps atamwitayeho ubwo yari mu mvune

Yagize ati “Kuva navunika,Deschamps yampamagaye rimwe ku isabukuru yanjye muri Nzeri.Nta kindi gihe yigeze amvugisha.Abantu benshi barambabaje,uretse nawe.Bisa nko gukomereka cyane umutwe.

Koscielny yakiniye Ubufaransa kuva muri 2011 kugeza 2018 aho yahamagawe inshuro 51gusa yatangaje ko uburibwe yagize kubera ko atakinnye igikombe cy’isi 2018 buruta ubw’imvune ikomeye yagize.

Koscielny w’imyaka 33,yatangaje ko ibye n’Ubufaransa byarangiye kuko bufite abakinnyi bakomeye bari kuzamuka gusa agiye gukomeza kwitangira Arsenal.