Print

Umwana wa Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2018 Yasuwe: 4096

Muri uyu mukino w’abana batarengeje imyaka 9,Cristiano Jr yagaragaje ko kugera ikirenge mu cya se atari ibyo ashakisha, kuko yatsinze ibitego 2 birimo icyo yacenze ba myugariro bose b’ikipe bakinaga atera mu izamu ndetse n’icyo yateye ishoti rikomeye umunyezamu ntabashe kurikuramo.

Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amshusho y’ibi bitego byatumye benshi bacika ururondogoro,bamubwira ko ake kashobotse uyu muhungu we agiye kumukura ku ntebe.

Abafana ba Ronaldo bashimangiye ko uyu mwana bamubonamo akazoza ko kuzasimbura se bidasubirwaho ndetse ubuhanga afite ku myaka 8 budasanzwe.

Cristiano Jr akomeje gutsinda ibitego byinshi mu bana batarengeje imyaka 9,kuko agitangira gukinira Juventus yatsinze 4 none akomeje gutsinda ibitego.

Uyu mwana wa Cristiano Ronaldo,ukina yambaye nimero 7 nk’iya se,akomeje kuyihesha agaciro nkuko se amaze imyaka abigenza.

Mu kwezi gushize nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko uyu mwana we yamubwiye ko atifuza kuba nkawe ahubwo yifuza kumurusha gusa yemeza ko bizamugora.