Print

Museveni yicumbye akabando ajya gusaba imbabazi abo inkangu yatwaye abo bakundaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 3000

Ku wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018, imvura nyinshi irimo kugwa mu karere ka Bududa gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda yateye umusozi kurinduka utaba benshi, 44 bahasiga ubuzima abandi ubu ni inkomere.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukwakira nibwo Perezida Museveni yasuye abaturage babuze ababo, arabihanganisha ariko anabasaba imbabazi.

Museveni yavuze ko iyo bitaza kuba uburangare bw’ abayobozi aba bantu batari gupfa, ngo abayobozi bicara mu biro ntibakurikirane aho ibikorwa byo kwimura abatuye mu manegeka bigeze.

Yagize ati Narangaranye abaturage banjye. Ndi hano kugira ngo nsabe imbabazi ku bwabo. Gahunda yarateguwe n’ abaturage bari baremeye kwimuka. Bigaragara ko habuze gukora ku inzego. Ndasaba imbabazi kubera ibyabaye, ubu tugiye kubyihutisha”

Perezida Museveni yabwiye aba baturage ko hari miliyari 8 z’ amashyilingi yagenewe ku bimura no kubatuza bundi bushya.

Minisitiri w’ Ibiza Hon. Hillary Onek yavuze ko biteguye gutuza bundi bushya abagizweho ingaruka n’ Ibiza kuko buri kimwe cyateguwe.

Umuyobozi w’ akarere ka Bududa nawe yavuze ko abaturage biteguye kuba bakwemera kwimurwa isaha n’ isaha.

Mu bayobozi bari kumwe na Museveni harimo , Minisitiri w’ Intebe Dr. Ruhakana Rugunda abaminisitiri n’ abayobozi b’ akarere ka Bududa