Print

Mu magambo yuzuye amarangamutima,Kizito Mihigo yagize icyo yisabira imiryango ifite abantu babo bafunzwe

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2018 Yasuwe: 3253

Ni mu butumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo uyu muhanzi yacishije kuri Twitter ye muri iki gitondo. Kizito Mihigo yavuze ko n’aho umuvandimwe w’umuntu yaba afunzwe kubera icyaha yakoze, abo mu muryango we bakwiye kumukunda no kumufasha kuko aba akiri uwabo.

Mihigo yagize ati”Nyuma y’ukwezi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame afashe icyemezo cyo kumfungura, ndazirikana abo twari dufunganywe muri gereza. Ndasaba imiryango nyarwanda kudatererana abantu bayo bafunze. Icyaha yaba yarakoze cyose, ni umwana, umuvandimwe cyangwa umufasha wawe, mukunde, mufashe.”

Kizito Mihigo yibukije ko urukundo n’impuhwe ari ibyangombwa nkenerwa, ku buryo ikiremwamuntu kitabibonye kidashobora kubaho.