Print

Assia yatangaje ikintu abasore bamubwiye ko bakunda ku mubiri we

Yanditwe na: Muhire Jason 15 October 2018 Yasuwe: 3356

Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Mutoni Assia ni umukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’uburyo akinamo filime ndetse by’umwihariko akaba ari umukobwa benshi bemeza ko agira ubuntu kandi akunda gusabana n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yabajijwe ikintu akunda kumubiri we ndetse nibyo bamwe mu bafana be bamukundira yasubije ko yiyiziho guseka neza.

Yagize ati” Ikintu niyiziho cyane ndetse n’abandi bambwira nuko nseka neza.

Yakomeje yongeraho ko kuri ubu akataje mu ruhando rwo gukora filime ndetse ashimira abafana be ndetse n’isnhuti ze bamushyigikira mu bikorwa bitandukanye birimo inama bamugira ndetse no kumuba hafi mu buzima bwe bwa buri munsi nawe abizeza ko azajya akomeza kubagezaho ubutumwa bwiza abinyujije muri cinema.


Comments

Maya 15 October 2018

Ndabona no mu gatuza yibitseho undi mutungo. Gusa uwamushutse yamubwiye kwambara mini.