Print

Perezida Museveni yise Kanye West na Kim Kardashian amazina y’ikigande

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2018 Yasuwe: 1710

Museveni yise Kanye West “Kanyesigye”,bisobanura “ndizeye” mu gihe Kim Kardashian yamwise “Kemigisha”,bisobanura “Nyiramugisha”.

Museveni yasuwe na Kanye na Kim ku munsi w’ejo

Ku munsi w’ejo nibwo ibi byamamare byo muri USA byahaye Museveni impano y’inkweto za Sneakers zizwi nka Yeezy.

Kanye West na Kim bari muri Uganda ku mpamvu z’akazi kuko bari gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo za Kanye West zizasohoka kuri Album ye ya cyenda yise Yandhi.

Kim na Kanye biravugwa ko bakunze Uganda ku buryo bukomeye ndetse bifuza kuhamara indi minsi batembera .