Print

Umusore n’inkumi bafashwe amashusho bari gusambanira muri Parking [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2018 Yasuwe: 3089

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu musore n’uyu mukobwa batamenyekanye amazina bari gusambanira ku nzu ifite parking hejuru,mu gihe ababafataga amashusho barimo baseka bumiwe.

Bumwe mu butumwa bwanditswe n’abarebye aya mashusho,banenze uyu musore wakoreye aya mahano ku karubanda atitaye ku bamureba.

Umwe yagize ati “Ese ubu batekerezaga iki?Ntabwo babona ko hafi yabo hari ibiro?.

Abafashe aya mashusho bavuze ko yafatiwe mu mujyi wa Preston mu Bwongereza nubwo batatangaje igihe bayafatiye.

Si ubwa mbere Abongereza basambaniye ku karubanda kuko mu kwezi gushize abasinzi babiri bafashwe amashusho bari gusambanira imbere ya bagenzi babo mu mujyi wa London ndetse hari abandi Bongereza babiri bafashwe amashusho bari gusambanira ku mucanga w’ahitwa Ibiza muri Espagne.