Print

Minisitiri Uwacu Julienne yasabye imbabazi kubera indirimbo zubahiriza ibihugu zitacuranzwe kuri stade ya Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2018 Yasuwe: 4142

Bisanzwe bizwi ko ku mikino mpuzamahanga habazwa kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu ariko kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 16 Ukwakira 2018,indirimbo ybahiriza igihugu cya Guinea yabuze bituma idacurangwa ku mukino wahuje Guinea n’Amavubi kuri stade ya Kigali.

Minisitiri Uwacu yasabye imbabazi amakipe yombi

Abanya Guinea bazabiranyijwe n’uburakari gusa minisitiri wa siporo n’Umuco,Uwacu Julienne yabasabye imbabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Kubwa FERWAFA na MINISPOC,nsabye imbabazi abakinnyi b’ikipe ya Guinea,Syli n’abanyarwanda kubera akabazo ka tekinike kabaye wabaye uyu munsi ku mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2019,wahuje u Rwanda na Guinea wabereye kuri stade ya Kigali aho indirimbo zubahiriza ibihugu zitacuranzwe mbere y’umukino.”


Comments

Franco 16 October 2018

Byari kuba byiza iyo iryo tangazo arishyira mu gifaransa niba Guinée iri muri francophonie.


16 October 2018

Ntakundi nyine bababarire urwanda muri rusange