Print

N’golo Kante yatangaje umukinnyi yifuza ko yahabwa Ballon d’Or

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 3250

Kante ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yatangaje ko afite icyizere ko iki gihembo kizatwara umwe mu bakinnyi b’Ubufaransa bitwaye neza mu gikombe cy’isi aho ku isonga yavuze Kylian Mbappe cyangwa Antoine Griezmann.

Kante yavuze ko Modric cyangwa Cristiano Ronaldo badakwiriye iki gikombe kuko batafashije ibihugu byabo kwegukana igikombe cy’isi guse yemeza ko afite icyizere ko Umufaransa umwe azacyegukana.

Yagize ati “Umuntu uzatwara Ballon d’or biragoye kumumenya ubu,kuko Luka Modric yagize umwaka mwiza gusa iki gihembo cyagakwiriye guhabwa Umufaransa kubera igikombe cy’isi.”

Mu bakinnyi 30 baherutse gutangazwa mu bahatanira Ballon d’Or barimo abafaransa 6 ndetse biravugwa ko bafite amahirwe kuko iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru cy’iwabo France Football.


Kante arifuza ko Ballon d’Or yahabwa Griezmann cyangwa Mbappe