Print

Meddy yatangaje umukino yari gukina iyo umuziki utamuhira

Yanditwe na: Muhire Jason 17 October 2018 Yasuwe: 1095

Umuhanzi Meddy kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda , Mu mpera z’ukwezi gushize yakoreye ibitaramo mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham na London. Aha yahahuriye n’abakobwa babiri b’abanyarwandakazi bakora ibiganiro biciye kuri Youtube maze baganira ku ngingo zitandukanye zerekeye umuziki n’ubuzima busanzwe.

Meddy yavuze ko inganzo ye ayikomora ku bantu batandukanye, by’umwihariko nyina wakundaga gucuranga indirimbo z’urukundo akiri umwana. Ngo iyo ataza kuba umuhanzi yari gukina box kuko yabikundaga akiri muto.

Yakomeje avuga ko kuririmba yaje kubikundishwa n’umubyeyi we nyuma biza kurangira umuziki umwigaruriye kugera magingo aya , gusa akomeza ahamya ko iyo umuziki utamuhira yari gukina umukino w’itera makofe kuko yawukundaga cyane.