Print

Umushoferi wari wasinze yateje impanuka Karuruma umunyonzi n’umugenzi yaratwaye bahita bapfa

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2018 Yasuwe: 2840

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje iby’aya makuru avuga ko yabaye mu gitondo cya kare.

SSP Ndushabandi yavuze ko iyo kamyo, yagonze umunyonzi n’umugenzi yari ahetse ndetse ikanagonga indi modoka nto yari imbere aho, ibi bikaba byabereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Karuruma.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Dushimimana John wari utwaye iyo kamyo yari yasinze, iyi mpanuka ikaba ngo yatejwe no kuba uwo mushoferi atashyize umwanya uhagije hagati ye n’ibinyabiziga byari imbere ye, yahitanye babiri umunyonzi nuwo yarahetse ariko yo ntawayikomerekeyemo ndetse n’iyo yagonze abarimo ntacyo babaye.