Print

Pasiteri Hortense Mazimpaka yagaragaje ibimenyetso biranga umuntu wibwira ko ari muzima kandi imbere y’Imana ari intumbi

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2018 Yasuwe: 1952

Ibi yabitangarije mu kiganiro “Ubuzima bwuzuye” ahereye ku isomo riboneka mu Byahishuwe: 3: 1-3. “ Wandikire malayika w’itorero ry’i Sarudi uti “Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi……”

Aya magambo ngo ntabwo yabwirwaga abantu bataratangira urugendo rw’agakiza ahubwo yandikiwe abakirisito b’itorero badasiba mu nsengero.

Ahereye kuri iri somo, Pasiteri Hortense yagize ati: “Mu maso y’abantu dushobora kuba tugaragara nk’aho turi bazima natwe twakwireba tukabona turi bazima ariko Imana yatureba mu buryo bwo mu Mwuka igasanga turi intumbi cyangwa se tugereranywa n’abapfuye nk’uko iri torero ry’i Sarudi ryari rimeze”.

Yakomeje agira ati: “Birashoboka ko umuntu yaba ari muzima inyuma, ari no mu itorero ariko Imana yamureba igasanga ameze nk’umuntu wapfuye”. Ibi ngo byitwa gupfa kw’umuntu w’imbere.

Pasiteri Hortense mazimpaka avuga ko ibimenyetso biranga umuntu wapfuye kandi abantu bamureba bakabona akiriho bigaragara mu 2 Timoteyo 4:3-4. “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma”.

Kuba abantu batagishaka kubwirizwa inyigisho zibakangurira kuva ku cyaha ngo ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko umuntu yapfuye mu buryo bw’umwuka. “Iyo umuntu yapfuye mu buryo bw’umwuka yumva izi nyigisho (zo kuva mu byaha) zitakimureba”.

Ikindi kiranga umuntu wapfuye mu Mwuka, ngo nukubona uwo muntu atagishaka gutera ikirenge mu cya Yesu kandi atagishaka kugirwa inama z’ukuri ahubwo akishimira kubwirwa ibimunezeza gusa n’iyo ari mu bikorwa bibi ngo ntiyifuza kugirwa inama zo kubivamo.

Abantu bapfuye mu buryo bw’umwuka ngo bahora biga ijambo ry’Imana ariko ntibagire ubwo bamenya ukuri ngo kujye mu mitima yabo ahubwo bagahora bizera ibyavuzwe n’abanyabwenge b’isi.

Gupfa mu buryo bw’umwuka ngo ntabwo ari ikintu kiba umunsi umwe, ahubwo ngo biba gahoro gahoro umuntu akagenda asubira inyuma mu buryo bw’umwuka kugeza ubwo azasubira mu byaha yari yararetse, agasubira mu byo yabonaga ari bibi kandi yarabibuzaga abandi.


Comments

mugire 17 October 2018

Uko Ni ukuri