Print

Dore uko abakunzi b’imikino bakiriye imbabazi Minisitiri Julienne yasabye n’ibyo bagiye bavuga ku ibura ry’indirimbo zubahiriza ibihugu

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2018 Yasuwe: 2783

Nkuko biteganywa n’amategeko ya Fifa mbere y’umukino amakipe y’ibihugu biba biteganyijwe ko hagomba kuririmbwa indirimbo zuhariza Ibihugu ariko ejo I Kigali byabaye amateka kuko ubwo abakinnyi b’amakipe yombi yageraga mu kibuga bategereje indirimbo yubahiriza igihugu ya Guinea irabura biba ngomba ko umusifuzi wo hagati atangiza umukino indirimbo zombie zitaririmbwe .

Nyuma yayo makosa yose yabaye ku mukino wa Guinea n’u Rwanda, Minisitiri Uwacu Julienne ufite mu nshingano ze siporo n’umuco, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye imbabazi ku makosa yabayeho.

Yagize ati, “Mu izina rya MINISPOC na FERWAFA, ndasaba imbabazi ikipe y’igihugu ya Guinea Syli n’Abanyarwanda ku kudacurangwa kw’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.” Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko byatewe n’ibibazo bya tekiniki.

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri izi mbabazi za minisitiri, bamubwiye ko kwisegura ari intambwe nziza yateye, gusa bagiye bongeraho ko impamvu indirimbo zitacuranzwe ikwiye gucukumburwa, bamwe bakabyita uburangare.

Bimwe mu bitekerezo abakurikira Minisitiri uwacu kuri twitter batanze:

Uwiyise Quizera ati, “Gusaba imbabazi bikorwa n’abantu bakomeye kandi bazi ubwenge. Bikwiye kubera urugero n’abandi benshi.”

James Munyaneza ati, “Urakoze gusaba imbabazi ariko iki ni ikimenyetso cy’ibibazo by’ingutu bikomeje kwangiza umupira wo mu Rwanda. Biteye ikimwaro.”

Midugi Alexis we yagize ati, “Ababigizemo uruhare bakwiye guhanwa. Ni cyo cyatuma abashinzwe siporo bakora ibyo bahemberwa. Birakabije.”

Osee Nkurikiyimana ati, “Imana ntabwo izakuvema minisiti. Ibibazo bya tekiniki biri hose.”

Manzi we yashimiye Ministiri Uwacu Julienne ko yiseguye, ariko asaba ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza rubicukumbura.

Gatera John we ati, “Ibibazo nk’ibyo n’ibindi bibera ahatari ku karubanda ni byo bituma ikipe yacu idindira. Hakenewe ingamba n’ibihano.”

Martin Uwimana we ati, “Aba bantu bo muri siporo n’umuco bamaze kugukorera amakosa menshi. Reba ibyabaye muri CHAN i Huye, Reba muri FESPAD none n’ubu birasubiriye.”

Abavuga ko birambiranye babishingira ahanini ku kuba atari ubwa mbere bene iri kosa ribaye.

U Rwanda rwigeze gukina na Libiya hacurangwa indirimbo ya Libiya ya kera, ubundi rukina na Zambia indirimbo yubahiriza u Rwanda irabura.

Kuri ibi hiyongeraho ko ubwo Ethiopia yakinaga na Cameroun muri CHAN i Huye muri 2006, umuriro warabuze umukino uhagarara iminota 11.

Ubushize muri Nyakanga 2018, Ministiri Uwacu Julienne yasabye imbabazi ubwo abahanzi ba Sauti Sol bazaga muri FESPAD bagataha bataririmbye.