Print

Amafaranga Leta yishyurira umunyeshuri mu mahanga yakwishyurirwa abanyeshuri 20 mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 October 2018 Yasuwe: 1711

Ibi Umuyobozi w’ agashami gashinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri Ndori Karake Francis yabitangarije mu kiganiro yahaye KT Radio kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018.

Yavuze ko impuzandengo y’ amafaranga umunyeshuri w’ umunyarwanda ugiye kwiga mu mahanga yishyurirwa ari ibihumbi 20 by’ amadorali y’ Amerika ku mwaka, mu mafaranga y’ u Rwanda ni miliyoni 17 aya yakwishyurira abanyeshuri 20 bize muri Kaminuza y’ u Rwanda amasomo atari science.

Aya mafaranga ngo yiyongera cyangwa akajya munsi bitewe n’ aho n’ icyo uwo munyeshuri agiye kwiga. Karake Francis yavuze ko aya mafaranga atangwa na Leta y’ u Rwanda yose cyangwa hakaba ubwo u Rwanda rwishyuye igice runaka igihugu agiye kwigamo kikishyura ikindi gice.

Abanyeshuri bagiye kwiga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu mwaka w’ amashuri 2018/2019, uziga ibijyanye na science azishyura miliyoni 2 z’ amafaranga y’ u Rwanda ku mwaka, uziga ibitari science azishyura ibihumbi 800 ku mwaka. Ni mu gihe ubusanzwe uwiga science yishyuraga ibihumbi 900 ku mwaka naho utiga science akishyura ibihumbi 600 ku mwaka.

Muri iki gihe ibijyanye no gutanga no kugaruza amafaranga Leta y’ u Rwanda yishyurira abanyeshuri nk’ inguzanyo atangwa akanishyuzwa na BRD.

Umunyeshuri wigiye ku nguzanyo ya buruse atangira kwishyura aya mafaranga iyo yarangije kwiga akaba afite akazi. Ni inshingano ze kugana BRB akayimenyesha ko yabonye akazi ariko bikaba n’ inshingano z’ umukoresha we.

Umuyobozi w’ agashami gashinzwe kugaruza aya mafaranga Matata Claudine yavuze ko mu banyeshuri bose bigiye ku nguzanyo ya buruse ibihumbi 11 aribo bizwi ko barangije kwiga ndetse bafite n’ akazi. Muri aba ibihumbi 11 abantu ibihumbi 6 nibo bishyura iyi nguzanyo.

Matata Claudine yavuze ko iyo umunyeshuri w’ u Rwanda agiye kwiga mu mahanga akagumayo yishyuzwa amafaranga yose igihugu cyamutanzeho mu gihe uwa garutse mu gihugu yishyura nk’ ayo yarikwishyura iyo yigira mu Rwanda.

Yagize ati “Abajya kwiga mu mahanga bakagumayo tumwishyuza ibihumbi 20 by’ idorari nk’ uko Francis yayavuze. Uwagarutse mu gihugu niba icyo yagiye kwiga mu mahanga kigura amadorari ibihumbi 20, mu Rwanda kigura amadorari 1000 tuzamwishyuza ya madorari 1000.”

Matata avuga ko kuba umunyarwanda yajya kwiga mu mahanga Leta ikamutangaho amadorari iihumbi 20 ku mwaka, Leta ikazamwishyuza amadorari 1000 nta gihombo kirimo kuri Leta kuko icyo Leta irimo gushaka ari ubumenyi atari ubucuruzi.

Ndori Karake Francis yashishikarije abahawe inguzanyo kwishyura kuko kwishyura inguzanyo ku wayihawe ngo yige ari inyungu kuri we, bavandimwe be ku gihugu.

Yagize ati “Aya mafaranga umunyeshuri yishyuriwe iyo ayagaruye niyo azishyurira umwana we, murumuna we,.... Ntabwo Leta iyajyana mu bundi bucuruzi”

Karake Francis yavuze ko mu myaka iri imbere umunyeshuri wahawe inguzanyo akaba atarimo kuyishyura ngo igihe kizagera akomanyirizwe mu ma banki yose ntihagire n’ imwe ishobora kumuha inguzanyo.


Comments

[email protected] 10 March 2022

Urimo gushaka isosiyete itanga inguzanyo itimukanwa ku nguzanyo kuva € 10,000 kugeza ku 10,000.000 € (ku nguzanyo z’ubucuruzi cyangwa iz’ubucuruzi, inguzanyo ku giti cyawe, inguzanyo ku giti cyawe, inguzanyo, inguzanyo z’imodoka, inguzanyo zo guhuza imyenda, Inguzanyo zishingiye ku nguzanyo, inguzanyo z’ubuzima, nibindi). Cyangwa wangiwe kubona inguzanyo ya banki cyangwa ikigo cyimari kubwimpamvu iyo ari yo yose. Saba nonaha ubone inguzanyo yimari nyayo. Gutunganya no kwemezwa muminsi 3. Isosiyete itanga inguzanyo ya pasifika

Turi inguzanyo mpuzamahanga itanga serivise yimari nyayo kubantu hamwe namasosiyete afite inyungu nkeya ya 2% hamwe nindangamuntu yemewe cyangwa pasiporo mpuzamahanga yigihugu cyawe kugirango yemererwe. Igihe cyo kwishyura kiri hagati yimyaka 3 na 35.

Kwakira igisubizo ako kanya no gutunganya icyifuzo cyawe kumupaka muminsi 2 yakazi
Twandikire ukoresheje iyi imeri: [email protected]

Twandikire hamwe namakuru akurikira:

izina ryambere nizina ryanyuma: ____________________________
Amafaranga y’inguzanyo asabwa: ________________
igihe cyemewe: _________________
Intego y’inguzanyo: _____________________
isabukuru: ___________________________
Uburinganire: _________________________________
Irangamimerere: __________________________
Aderesi ya aderesi: ______________________
Kode y’Umujyi: _____________________________________
Igihugu: _____________________________
Akazi: ____________________________
Terefone: __________________________

Ohereza icyifuzo cyawe kugirango uhite usubiza kuri: [email protected]
murakoze

Umuyobozi ucunga: Fed Victoria Johnson


UMUSOMYI 18 October 2018

Uyu muyobozi n’umunyamakuru wanditse iyi nkuru ni nk’abana b’imyaka ine. Leta yohereza abanyeshuri kwiga hanze kubera ko ibyo bagiye kwiga bitaboneka mu Rwanda cg se urwego azavanayo rurenze urwo yakungukira mu Rwanda. Ubu se Kaminuza y’U Rwanda igira Big data, Robotics, Data Science, Artificial intelligence, Bio-science recognition courses, Aircraft courses,........... Mujye mureba ibyo mwandika bizima kabisa