Print

Umwamikazi wa Instagram Shaddy Boo yatangaje umukinnyi w’Amavubi wamukoze ku mutima ubwo yahuraga na Guinea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2018 Yasuwe: 3332

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abantu basanga ibihumbi 370 kuri Instagram,yatangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, ko nubwo aribwo bwa mbere yari arebye umukino w’Amavubi,yakunze imikinire ya Rwatubyaye imbere ya Guinea.

Yagize ati “Nari nje kureba uburyo Amavubi akina kuko ubusanzwe nta kipe nsanzwe mfana mu Rwanda. Umupira w’amaguru si byinshi cyane nywuziho. Nabonye Amavubi agerageza. Umukinnyi nabonye witwaye neza ni Rwatubyaye Abdul nundi wari wambaye numero 21 ( yavugaga Ally Niyonzima)."

Shaddy Boo wavuze ko agiye kujya areba imikino ya shampiyona, yavuze ko afana Arsenal hanze y’u Rwanda ndetse akunda umukinnyi witwa Andre Ayew Dede ukomoka muri Ghana,akaba akinira ikipe ya Fenerbahçe muri Turkia.



Shaddy Boo (Ibumoso) warebye umukino w’Amavubi na Guinea yishimiye uko Rwatubyaye yakinnye