Print

Neymar yafashe umwanzuro ukomeye benshi batatekerezaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2018 Yasuwe: 4197

Neymar usanzwe ari inshuti magara ya Messi akumbuye kongera gukinana nawe ariyo mpamvu yamaze gufata umwanzuro wo gusubira muri FC Barcelona mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Neymar Jr arifuza kongera gukinana na Messi na Suarez

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne,uyu munya Brazil yasabwe kugaruka muri FC Barcelona inshuro nyinshi ndetse kuri ubu yamaze gufata umwanzuro wo kugaruka kugira ngo agarure izina rye rimaze gusubira inyuma.

Neymar afata Barcelonank’ikipe ye ndetse ngo arambiwe gukina muri League 1 kuko nta hangana ribamo,kuko PSG iri ku rwego rwo hejuru kurusha andi makipe baba bahanganye.

Biravugwa ko uyu rutahizamu ababazwa n’uko Mbappe akunzwe cyane mu Bufaransa kumurusha,kandi ariwe waguzwe aamafaranga menshi kurusha abandi bose ku isi, bityo arifuza kongera kugaruka muri Espagne kwisubiza icyubahiro.

FC Barcelona yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 220 z’amapawundi kugira ngo yisubize uyu munya Brazil w’icyamamare.


Comments

18 October 2018

Mbega umuswa mubi! Uyu mutipe yahemukiye Barça ngo akurikiye cash nyinshi yemerewe na PSG none asanze champiyona ya France ari feke ati uwansubiza iyo navuye!! None se ko yinubiraga ko Messi amurusha popularity ubu akaba yikomye Mbappe azajya he bamureba wenyine?