Print

Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda ko muri iyi minsi ibiri hateganyijwe imvura nyinshi n’ umuyaga mwinshi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 October 2018 Yasuwe: 1126

Kuva ku italiki ya 18 kugeza kuya 20 Ukwakira 2018, hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 20 na 50 ku munsi irimo n’umuyaga mu Rwanda.

Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura iteganyijwe ishobora gutera imyuzure n’inkangu cyane cyane mu turere dukunda kwibasirwa n’ibi biza aritwo: Musanze, Gicumbi, Gakenke,Burera na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru; Nyabihu, Rubavu, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba; Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ahakunze kwibasirwa n’imyuzure mu Mujyi wa Kigali no ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ku muri iyi myaka mu Rwanda hasigaye hagwa imvura nyinshi igateza imyuzure n’ imfu.

Minisiteri y’ Ibiza no gucyura impunzi Midimar, iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2018 ibiza byahombeje igihugu arenga miliyari 204 Frw, mu gihe byahitanye abaturage 234 kugeza mu Ukwakira 2018.

Imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yarutaga kure imvura yari isanzwe igwa mu Rwanda mu myaka ishize.

Imibare igaragazwa na Midimar ivuga ko uretse abaturage 234 bahitanywe n’ibiza bitandukanye, hakomeretse 268, mu gihe inzu 15.264 zangiritse.

Hegitari 9412 z’ibihingwa bitandukanye zarangiritse, amatungo 797 yarapfuye ndetse n’ibindi bintu byinshi bikangirika.

Miliyari 204 z’ibyangijwe ni amafaranga menshi kuko ajya kungana na 10 ku ijana by’ingengo y‘imari y‘igihugu ya miliyari 2443.5 Frw yagenewe umwaka wa 2018/2019.

Meteo Rwanda irakoshishikariza abaturarwanda cyane cyane abatuye ahakunda kwibasirwa n’ibiza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura.


Comments

musemakweli 24 October 2018

Meteo rwanda iratubeshya