Print

Miss Umutoniwase Anastasie yagize icyo avuga ku musore wavuzweho ko bakundana

Yanditwe na: Muhire Jason 18 October 2018 Yasuwe: 3085

Umutoniwase Anastasie kuri ubu uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth riri kubera muri Phillipine yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana hirya no hino avuga ko umusore aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa instagram Atari mu rukundo nawe ahubwo ko ari umuvandimwe we.

Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Anastasie yavuze ko yatunguwe no kumva ibinyamakuru byandika ko Gatsinzi ari umugabo we ndetse aheraho ananyomoza ko uriya musore nyina umubyara ari mushiki wa se.

Yagize ati “ Uriya musore bavuze ko nkundana nawe barabeshya ahubwo n’umuvandimwe wanjye […]Nyirakuru ni mushiki wa Papa .”

Uyu musore ngo Nyirakuru ni mushiki wa se wa Anastasie

Yaboneyeho no kuva ko ameze neza aho aherereye mu gihugu cya Phillipine ndetse ko yiteguye kwitwara neza mu marushanwa ya Miss Earth.