Print

Muhire Kevin niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2018 Yasuwe: 2288

Uyu munsi taliki ya 18 Ukwakira 2018 Rayon Sports yatoye abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino muremure yagize, aho umusore Muhire Kevin wigaragaje cyane mu mikino ya CAF Confederations Cup bigatuma abatoza batandukanye barimo uwa Enyimba FC bamukurira ingofero yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports.Uyu muhango witabiriwe n’abafana ba Rayon Sports benshi mu Nzove.

Rayon Sports yageze muri ¼ mu mikino ya CAF Confederations Cup,iba iya 3 muri shampiyona ndetse igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro aho yatsindiwe na Mukura VS kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Muhire yahigitse amazina akomeye arimo Shabani Hussein Tchabalala,Rutanga Eric,Bimenyimana Bonfils Caleb n’abandi.

Mu gutanga ibi bihembo,buri mukinnyi watsinze yahabwaga igikombe, igikapu n’ibahasha irimo amafaranga atatangajwe umubare.

Uko ibihembo byatanzwe:

Umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports: Muhire Kevin yatowe
Umukinnyi wazanye impinduka : Bimenyimana Bon Fils Caleb
Myugariro mwiza: Rutanga Eric




Amafoto:Rwanda Magazine