Print

Musoni James yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 October 2018 Yasuwe: 2031

Biri mu mavugurura yakozwe muri guverinoma y’ u Rwanda kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018. James Musoni yari yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ Ibikorwaremezo muri Mata 2018, yongeye guhambwa inshingano nshya mu Ukwakira bivuze ko yari agihembwa kuko amategeko ateganya ko umuyobozi usimbujwe muri guverinoma akomeza guhabwa umushahara we mu gihe cy’ amezi 6.

James Musoni yari yasimbujwe nyuma yo kuvugwaho amakuru atari meza.

Kuva mu 2000 - 2001, Musoni yabaye Komiseri Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), aza kugirwa Komiseri Mukuru mu 2001 -2005. Yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Inganda, Guteza imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative ku itariki ya 8 Kamena 2005.

Yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006 – 2009), aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugeza mu 2014 ubwo yimurwaga akagirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo kugeza ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya muri Mata 2018.

Uyu munyapolitiki uri mubakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda FPR Inkotanyi , yoherejwe kuba ambasaderi muri Zimbabwe aho u Rwanda rwari rusanzwe ruhagarariwe na Ambasaderi Vincent Karega, usanzwe aruhagarariye muri Afurika y’Epfo.