Print

Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Yanditwe na: Muhire Jason 19 October 2018 Yasuwe: 1969

Umunyarwenya ndetse akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka ‘Kibonke Clapton’ ku gicamunsi cyo kuwa Kane taliki ya 18 Ukwakira 2018 ,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza uyu musore arimo kurahira imbere y’amategeko n’umukunzi we utwite inda nkuru.

Amakuru agera k’ UMURYANGO avuga ko aba bombi bamaranye imyaka 3 bakundana mu buryo bw’ibanga aho uyu musore yabazwaga n’itangazamakuru umukobwa bakundana akamuvuga mu mazina gusa benshi bataramuca iryera.

Kibonke kuri ubu ufite imyaka 28 y’amavuko ni umukinnyi wa filime wamamaye mu Rwanda kubera iyitwa ‘Seburikoko’ , ubusanzwe kandi ni umunyarwenya akaba yaraninjiye muri muzika. Umuhango waba bombi wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Niboye muri Kicukiro.