Print

Umuhanzi Rudeboy wahoze muri P-Square yageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 19 October 2018 Yasuwe: 680

Rudeboy wageze I Kigali mu ku isaha ya saa 12 zirengaho iminota akigera ku kibuga cy’indege yatangaje ko ysihimye kuba ageze mu Rwanda ndetse ko yijeje abanyarwanda igiraramo cy’umuriro ndetse abasaba ko batazacikanwa.

Yagize ati “Murakoze cyane, nishimiye kuba ndi i Kigali sinjye uzarota ku wa Gatandatu hageze. Meza neza nta kibazo. Nateguye urubyiniro rw’umugisha, ndabizi ni umuriro gusa, munyizere. Iyi ni inshuro ya kane nje i Kigali,”

Rudeboy yakomeje avuga ko ari inshuro ya kane ageze mu Rwanda, ngo inshuro ebyiri yahageze ari kumwe n’impanga ye, izindi nshuro ebyiri arizana. Yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda n’abandi bazitabira ibi birori.

Biteganyijwe ko Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

Twabibutsa ko Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards byatangiye gutangwa muri 2005, ni no ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda.