Print

Buffon yatangaje ikipe atifuza ko PSG yahura nayo ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2018 Yasuwe: 1962

Buffon wavuye muri Juventus ayimazemo imyaka 17, yabwiye abanyamakuru ko yababaranye kenshi na Juventus ndetse atifuza ko bahurira mu mikino ya UEFA Champions League,ubwo bazaba bageze mu mikino yo gukuranwamo.

Yagize ati “Sinifuza guhura n’ikipe ya Juventus ku mukino wa nyuma.Sinakwifuza kubona nishimye bagenzi banjye twahoze dukinana bababaye.Twaririye hamwe inshuro nyinshi.Nifuza umunezero wuzuye.Aho kugira ngo duhure nayo ku mukino wa nyuma,nakwifuza ko duhura mbere y’aho.”

Buffon yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ari kumwe na Juventus inshuro 3 ndetse 2 muri zabaye mu myaka 4 ishize.