Print

Paul Pogba yatangaje umukinnyi umurusha umupira muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2018 Yasuwe: 3890

Pogba yavuze ko akunda guhangana n’abakinnyi bakomeye ndetse abona Hazard ariwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi muri premier League kugeza ubu.

Pogba yavuze ko Hazard ariwe mukinnyi urusha abandi muri Premier League

Yagize ati “kuri njye imikino ikomeye niyo mba nifuza gukina cyane.Uhangana n’abakinnyi bakomeye cyane, n’amakipe akomeye.Chelsea ni imwe mu makipe akomeye ndetse duhora duhanganye.

Uyu mwaka Chelsea iri gukina neza.Bagumana umupira cyane.Ifite umukinnyi ukomeye,Eden Hazard.Ahagaze neza.Niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri premier League kugeza ubu.”

Eden Hazard amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 8 ya premier League amaze gukina uyu mwaka ndetse aherutse gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Nzeri.

Hazard na Pogba barahangana mu mukino w’umunsi wa 9 wa Premier League uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa saba n’igice ku kibuga Stamford Bridge.