Print

Gari ya moshi yishe abantu 60 bari mu birori nijoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2018 Yasuwe: 1616

Amakuru aravuga ko iyi gari ya moshi yagonze aba bantu ubwo bari bateraniye ku muhanda bari kureba ukuntu fireworks zituritswa nijoro,mu birori byitwa Dussehra bikorwa n’abayoboke b’idini ry’Abahindu,bishimira ko Imana yitwa Rama yatsinze dayimoni yitwa Ravana.

Kubera urusaku rw’aba bantu,ntibamenye ko gari ya moshi yaje nibwo yahise ibagonga,abasaga 60 bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka.

Kubera ko abapfuye bari benshi,ibitaro bya Amritsar byuzuye imirambo,imwe ibura aho ijya ishyirwa hanze y’inyubako byateye benshi ubwoba.

Hardeep Singh ukurikiye ibitaro bya Amritsar yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba abantu 59 bahise bapfa,90 barakomereka bikabije ndetse umubare w’abapfuye uraza kwiyongera.

Abantu bagera kuri 700 bari bateraniye muri uyu muhanda bizihiza uyu muhango wa Dussehra.