Print

Umwana muto wafashwe amashusho afashe inzoka nini yaciye ibintu hirya no hino[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2018 Yasuwe: 5460

Uyu mwana utaramenya kuvuga yatunguye benshi ndetse atuma bavuga dore ko yafataga izi nzokanini umubyeyi we ari kumufata amashusho ndetse ntizimurye.

Ababyeyi b’uyu mwana basanzwe borora inzoka ndetse biravugwa ko bari kumenyereza uyu mwana aya matungo yabo ndetse nawe akaba abirimo neza.

Uyu mwana yagiye afata zimwe muri izi nzoka zari ziri ahantu hameze nko mu mwobo bituma benshi mu barebye aya mashusho bacika ururondogoro.

Uyu mwana yageze nyuma afata izi nzoka akazihereza se akazishyira mu gikapu gusa nyina yaje kumutwara,arabyanga ndetse ararira cyane ashaka gukomeza kuzifata.