Print

Raila Odinga , Afurika yunze ubumwe yamuhaye akazi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 October 2018 Yasuwe: 1614

Umuyobozi wa komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta washyigikiye iki cyemezo.

Mousa Faki yavuze ko mu nshingano nshya za Raila Odinga harimo gukorana n’ abashinzwe igenamigambi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe n’ umuryango nyafurika w’ ubufatanye n’ iterambere NEPAD.

Mu nshingano harimo kugenzura no gutanga inama zafasha ibihugu kubaka imihanda ya gare ya moshi ibihuza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AU, harimo ko Raila Odinga afite ubunararibonye n’ umuhate wo guhuza Afurika.

By’ umwihariko mu bijyanye n’ ibikorwaremezo yabaye Minisitiri wa Kenya muri Minisiteri Ingufu, Imihanda, imirimo ya Leta, n’ inyubako kuva muri 2001 kugeza 2005.

Raila Odinga yatangaje ko yemeye izi nshingano yahawe. Azaba afite ibiro Addis Abeba muri Ethiopia anatembere kenshi uyu mugabane.

Azaba afite ibindi biro mu mujyi wa Nairobi afite abakozi bakorana barimo n’ abajyanama kugira ngo abashe kurangiza inshingano dore ko harimo guharanira amahoro no kuba umujyanama ahabaye amakimbirane.