Simbi risuma nk’ agasumo,
Usa nuwasizwe hose,
Uri ishema nashimye
Sinshidikanya ko unyishimira
Ndetse uranankunda bikandenga.
Ni wowe w’ isoni mu isura
Uwo Rugira yansigiye akamunogereza ngo azanogere
Uwo mpora mparaye
Uwo ntazigera mparurukwa
Uwo nahoraga mparana ngo azamperere
Ukaba uw’ ibizigira byizihiye
Uw’ igituza cy’ umutabonde kirimo rwogera yo ku mitari
Munda ni urutembanshyushyu
Hose witwa umwogabyano!
Ntukababare nzahakubera,
Kukubangikanya nzabirwanya
Abadutanya sinzabumva
Nzakubera uko ubimbwira
Kuko uri Igihozo gihumuriza umutima wanjye,
Nzakubera nk’igiti cy’umurinzi,
Nzakurinda umubabaro n’ agahinda!