Print

Robertinho yagaragaje imbogamizi ikomeye afite nyuma yo gutsinda Etincelles FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 5117

Robertinho yaraye abwiye abanyamakuru ko Rayon Sports yuzuye hose ariko ibura ba rutahizamu bo gufatanya na Caleb ndetse asaba ubuyobozi ko bwamushakira 2.

Robertinho yavuze ko yifuza ba rutahizamu 2 bo kunganira Caleb

Yagize ati “Twakinnye neza cyane hagati mu kibuga. Etincelles ni ikipe nziza ifite bamwe mu bakinnyi ubona bakina neza, byari bigoye ko tubabonamo ibitego byinshi. Twakinnye cyane hagati mu kibuga twirinda gutakaza imipira gusa byari bigoye ko twabona ibitego. Shampiyona ni ndende, dukeneye abazajya badutsindira ibitego, ni ikibazo kuba dufite Caleb gusa. Dukeneye abandi bakinnyi babiri bataha izamu kuko nka Caleb atari bukine byaba ari ibibazo”.

Mu kiganiro Robertinho yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 10,yababwiye ko abona bakibura abakinnyi babiri bataha izamu kuko ngo Bimenyimana Bonfils Caleb batamugenderaho umwaka wose wenyine.


Comments

ka.do 22 October 2018

Nibyo rwose niba bigishoboka twashakira imbere mu gihugu akafasha rwose