Nyuma y’imikino 9 ya La Liga,ikipe ya Real Madrid yiteguye kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui umaze iminsi atsindwa ndetse ba rutahizamu be basubiye inyuma ku buryo bukomeye.
Nkuko ibinyamakuru byo ku mugabane w’iburayi bibitangaza,ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze gufata umwanzuro wo kwirukana vuba na bwangu uyu mutoza aho biteguye kumusimbuza uwahoze ari umukinnyi wayo ndetse utoza ikipe ya 2 ya Real Madrid witwa Santiago Solari.
Lopetegui yahawe akazi ko gutoza Real Madrid mu mpeshyi ishize nyuma yo kwirukanwa muri Espagne none agiye kwirukanwa mu ikipe ya Real Madrid nyuma y’amezi 5 gusa.
Uretse Solari,Real Madrid yavuganye na Antonio Conte ndetse biravugwa ko ku mwanya wa 3 w’abatoza bifuza hariho umufaransa Laurent Blanc.
Solari na Conte nibo bazavamo umutoza usimbura Lopetegui muri Real Madrid