Print

Shyaka Anastase yahawe kashe ya MINALOC ngo ahangane n’ ibibazo yabonye muri iyi Minisiteri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 October 2018 Yasuwe: 1189

Imitangire itanoze ya serivise no kudaha umuturage ijambo mu bimukorerwa ni bimwe mu byo Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB, Shyaka yayoboraga rwerekanaga ko bikeneye kongerwamo imbaraga, magingo aya izo mbaraga niwe urimo gusabwa kuzongeramo.

Ni nyuma y’ uko tariki 18 Ukwakira Perezida Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’ amategeko yasimbuje Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu iyi Minisiteri akayiha Prof. Shyaka Anastase.

Kaboneka yavuze ko Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu imaze kugera kuri byinshi byiza gusa ngo Prof. Shyaka Anastase wamusimbuye hamwe muho agomba gushyira ingufu ni uguha abaturage ijambo mu bibakorerwa.

Yagize ati “Guha abaturage agaciro no kubaha ijambo mu bibategurirwa, no mu mihigo no mu ishyirwamubikorwa ryabyo bakabigiramo uruhare.”

Kaboneka yavuze ko mu ngengo y’ imari y’ uyu mwaka iyi Minisiteri yihaye intego yo kwita by’ umwihariko ku ngo ibihumbi 154. Izi ngo ziri mu zugarijwe n’ ubukene, imirire mibi no kugwingira kw’ abana.

Minisitiri mushya Anastase Shyaka yasabye abo bagiye gukorana muri iyi Minisiteri kurangwa n’ ubufatanye no gushyira imbere umuturage.

Yagize ati “Ihame ry’ ubuyobozi bushingiye ku muturage nagira ngo mbizeze ko tugiye kurishyira imbere cyane”

Prof. Shyaka Anastase ni mushya ku mwanya wa Minisitiri wa Minaloc ariko si mushya muri MINALOC kuko yari amaze imyaka 7, ari Umuyobozi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB rukorera muri MINALOC.

Bimwe mu bikeneye kongerwamo imbaraga ikigo yayoboraga RGB nicyo cyabitahuraga binyuze mu bushakashatsi gikora.

Francis Kaboneka yayoboraga Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu kuva muri 2014. Abasesenguzi ntacyo bajora Kaboneka. Bavuga ko ari umugabo utajenjeka mu gufatira icyemezo umuturage n’ umuyobozi.

Harerimana Cyriaque, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, nawe yahereje ububasha Minisitiri Shyaka Anastase kuko uyu mwanya yari ashinzwe wakuweho.


Comments

ukuri 23 October 2018

nkunda ukuntu uyu mugabo acisha make,,,minaloc nakabuza azayishobora. kuko mbona ashoboye kumvikana nabagenerwa bikorwa ,,aribo baturage.✊