Print

Uganda: Abagaragaye mu kavidewo bakubita umuntu ikibuno cy’ imbunda bafashwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 October 2018 Yasuwe: 1018

Aba bagabo bafashwe amashusho bakubita ikibuno cy’ imbunda Yusuf Kawooya mbere y’ uko bamwuriza imodoka bakamutwara.

Umuvugizi wungirije w’ igisirikare cya Uganda Lt Deo Akiiki yakwirakwije amafoto y’ aba bagabo avuga ko bagejejwe imbere y’ urukiko.

Uyu muvugizi wa gisirikare Lt Deo Akiiki yavuze ko umwe mu baregwa ari Corporal Daniel Ssenkungu na bagenzi be.

Lt Deo Akiiki yasabye imbabazi mu izina n’ ingabo za Uganda UPDF yongeraho ko umuntu wese ukora ibinyuranyije n’ amategeko agomba kubiryozwa.

Yagize ati“Tubabajwe n’ ibyabaye turizeza abaturage ko imyitwarire nk’ iyi itazihanganirwa , umuntu wese wica amategeko azajya abiryozwa”

Minisitiri w’ ikoranabuhanga wa Uganda Frank Tumwebaze yashimiye ubuyobozi bwa gisirikare kuba bwarakurikiranye aba basirikare bagatabwa muri yombi.

Yagize ati “Ndemeza ko aba bavandimwe bacu bacu bakorana n’ abanzi bashaka kwangiza isura ya NRM(ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda) bagahesha ishema abarwanya guverinoma”