Print

Wema Sepetu yongeye gutabwa muri yombi

Yanditwe na: Muhire Jason 23 October 2018 Yasuwe: 1340

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru ko Umunyamidelikazi Wema Sepetu yatawe muri yombi n’ubuyobozi ashinjwa gukorera uburiganya umugabo utatangajwe amazina ye .

Amakuru akomeza avuga ko ibijyanye n’ifungwa rye bitaramenyekana neza kuko amakuru ahamye afitwe n’igipolisi ndetse n’umuryango we aho bivugwa ko Wema Sepetu yatwaye amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu bitangazamakuru byo muri Uganda byo byanditse bivuga ko umuryango w’uyu mukobwa udashobora kumuvuganira n’ubwo bamukuye mu rugo iwabo kwa nyina.