Print

Rwatubyaye yahaye ubutumwa bukomeye abatarishimiye ko yaje mu ikipe y’umwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 2361

Mu kiganiro Rwatubyaye yahaye abanyamakuru,yavuze ko ibyo abantu bavuze atabitindaho cyane ko atakinnye imikino myinshi muri shampiyona ishize, gusa agiye gukora cyane kugira ngo yemeze abamushidikanyaho.

Yagize ati “Ndifuza gukora cyane, ngakuraho urujijo abantu bafite kuba naraje mu ikipe y’umwaka ntunguranye.Undi mwaka ndakeka nzazamo ntatunguranye, nzatanga ibyo mfite byose hasi hejuru kugira ngo nzatware igihembo cyisumbuye ku cyo nabonye, kandi nta muntu unshidikanyaho.”

Rwatubyaye yateje impaka ndende mu bakunzi b’imikino mu Rwanda Tariki ya 18 Ukwakira 2018,ubwo yashyirwaga mu ikipe y’umwaka ya shampiyona ishize kandi atarigeze akina imikino irenze 10 muri shampiyona,ugereranyije na Rugwiro Herve wafashije APR FC gutwara igikombe cya shampiyona na Nshimirimana David witwaye neza mu ikipe ya Mukura VS bitwaye neza muri shampiyona yose.