Print

Perezida Kagame arimo kuvugwa imyato, yujuje imyaka 61 avutse

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 October 2018 Yasuwe: 1358

Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “Umunsi w’ ibyishimo w’ isabukuru y’ amavuko kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, intwari yacu, intangarugero, Perezida twigiraho, umuyobozi ukomeye kandi urebakure. Imana iguhe umugisha mwinshi, ramba Perezida, Imana ihe umugisha Jeannette Kagame n’ umuryango wose @AngeKagame”

Uwitwa Ben Ruhinda yagize ati “Imana iguhe umugisha no kuramba Perezida Kagame, gahorane Imana yaguhaye impano, natwe tugufite watubere Impano”

Isabukuru nziza Nyakubahwa Perezida @PaulKagame Uwiteka akomeze abajye imbere muri uyu murimo yabahamagariye. @UrugwiroVillage #RwOT

— Jean-Pierre UWIMANA (@Rev_Uwimana) October 23, 2018

Paul Kagame, yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.






Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi 98,79 %, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.

Bimwe mu bigwi bye birimo ko yarangaje imbere FPR ayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka ine ararutsinda, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Indorerwamo y’ibikorwa bye ireberwa ahanini muri gahunda nka “Gira Inka Munyarwanda”, “Mudasobwa imwe kuri buri mwana”, “Inkiko Gacaca” zatumye hihutishwa imanza za Jenoside, “Mituweli”, “Ikigega cy’Agaciro”, “Guca Nyakatsi”, “One Dollar Campain” mu kubakira abana batagira abo baba barokotse jenoside, “Mwarimu Sacco” mu gufasha abarimu kwiguriza no kwizigamira, “amatsinda n’amakoperative” n’ibindi byatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Abantu b’ingeri zitandukanye kuri uyu munsi bamwifurije isabukuru y’amavuko mu butumwa bugaragaza urukundo bamufitiye banyujije hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.


Comments

23 October 2018

Twishimiye umunsiwa we